Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abakristo b’Itorero Inkuru Nziza basabwe gufasha abatishoboye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus

Editorial , 3 days ago

Umuvugizi Mukuru w’Amatorero y’Inkuru Nziza mu Rwanda, Pasiteri Ngendahayo Juvenal yavuze ko muri ibi bihe bifashisha imbuga zitandukanye bahuriraho bagakangurira abakristo b’iri torero kwitwararika no kuzuza inshingano zirimo gufasha abatishoboye muri ibi bihe isi ihanganye na Coronavirus.

Kuri ubu Isi yose ihangayikishijwe n’icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirus aho imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima [WHO], igaragaza ko abagera ku 20,922 aribo bamaze guhitanwa nacyo kuva mu mpera za 2019.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Werurwe 2020, ko abamaze kwandura iki cyorezo mu gihugu hose ari 41.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kwirinda iki cyorezo hashyirwaho amabwiriza abanyarwanda bagomba kubahiriza kugirango hakumirwe ihererekanya rya COVID 19.

Pasiteri Ngendahayo yavuze ko bakomeje gufasha abakristo kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi ariko bakanabashishikariza gusenga cyane muri ibi bihe.

Yavuze ko binyuze mu nzego z’iri torero kuva ku rwego rw’igihugu, komite z’intara, Paruwasi ndetse n’amatorero bagenda begera abakristo bakoresheje imbuga nkoranyambaga cyangwa kubahamagara kuri telefone.

Yakomeje agira ati “Dufite inzego z’amatorero n’ubwo tudaterana ariko tugerageza kugenda duhererekanya ubutumwa by’umwihariko twifashishije WhatsApp cyangwa abashoboka tukabahamagara.”

“Cyane muri iyi minsi twagiye tubabwira gukora ibintu birimo gusengera abanyetorero ndetse n’abandi banyarwanda muri rusange bakabashyira imbere y’Imana.”

Pasiteri Ngendahayo yavuze kandi ku bakristo barenga ku mabwiriza bakajya guteranira mu byumba, ubuvumo cyangwa ubutayu kandi bibujijwe.

Yagize ati “Mbere na mbere turabanza kubwira abayobozi b’amatorero nkanjye ndabahamagara mpereye ku bayobozi b’Intara na za Paruwasi. Icyo mbabwira ni ukuba niba tutari kujya mu nsengero hari impamvu kandi ni ukugira ngo twirinde tutazagira akaga.”

“Kuba tudahurira mu nsengero ni uko amahuriro agira ingaruka kuko abantu bashobora kujya ahantu bakiherera umuntu umwe wajemo akaba arwaye cya cyorezo akabanduza. Nzi neza ko ni twitwara neza ibi bizarangira vuba tugasubira mu nsengero.”

Avuga ko igihugu cy’u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange bakomeje gukora ibishoboka kugira ngo iki cyorezo gitsindwe ariko ibyo bitagerwaho abaturage cyangwa abakristo muri rusange batabigizemo uruhare ngo bubahirize amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe.

Ati “Amabwiriza ashyirirwaho abenegihugu, rero nituyubahiriza bizaturinda kurwara kandi bizatuma twongera gusubira mu buzima busanzwe twongere dukore bya bikorwa byacu byari byahagaze. Niba abayobozi badushishikariza gukaraba intoki ngo icyorezo kitaza gufata intoki ni nako tubabwira gukaraba imitima yabo birinda icyaha.”

Umuvugizi w’Itorero Inkuru Nziza, Pasiteri Ngendahayo Juvenali avuga ko kuba abantu basabwa kuguma mu ngo zabo bikwiye kuba umwanya wo gusenga, bakereka Imana uruhare rwabo muri ibi bihe Isi irimo bityo bakicuza kugira ngo ibababarire kandi igirire impuhwe Isi yose.


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO