Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Rubavu: Itorero ry’Umunazareti rigiye gufatanya n’akarere guha ibiribwa imiryango 350 yagizweho ingaruka na CORONAVIRUS

Editorial , 1 week ago

Paruwasi ya Gisenyi mu Itorero ry’Umunazareti Mpuzamahanga mu Rwanda, ryakusanyijje asaga miliyoni yaguzwemo ibiribwa byo kugoboka abatishoboye mu Mirenge wa Rubavu na Gisenyi muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid 19 giterwa na Coronavirus.

Iki gikorwa cy’ubugiraneza bakaba bagiye kugifatikanya n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu.

Ibi ni ibyatekerejwe n’ubuyobozi bufatanyije n’abakristo b’iri torero by’umwihariko ababarizwa muri Paruwasi ya Gisenyi imaze imyaka isaga 22 ishinzwe maze babibwira ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwemera kwifatikanya nabo babaha amabwiriza bagomba kugenderaho arimo ko itsinda rishinzwe gushyikiriza aba batishoboye.

Ibi biribwa barajya bajyendana na bamwe mu bayobozi b’akarere bagakora iki gikorwa ariko hirindwa ko abantu benshi bahurira hamwe nkuko amabwiriza ya Leta y’u Rwanda abisaba.

Mu byakusanyijwe n’Abakristo batanze amafaranga agera kuri miliyoni nyuma babifashijwemo n’ubuyobozi baguramo toni imwe y’ibishyimbo na toni ebyiri z’impungure ndetse n’amasabune.

Ushinzwe igikorwa yitwa Hategekimana Floribert Umucungamutungo mw’itorero yavuze ko impamvu batekereje gukora ibikorwa nk’ibi ari ukugirango bifatanye n’abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye.

Yavuze kandi ko n’ubwo ibikorwa byo gusengera mu materaniro byahagaritswe uyu ariwo mwanya mwiza wo kwegera Imana no gufasha abakene.

Yagize ati “Ubutumwa wenda dutanga nk’Itorero, buriya n’ubwo abantu batari gusenga [Kujya mu materaniro], ariko Itorero rya Kristo riracyahari kandi mu bihe bikomeye nibwo turibona tukaba tugomba ababaye nk’itorero.”

Hategekimana avuga kandi ko muri ibi bihe by’umwihariko abafite ubushobozi baba bagomba kugoboka abatishoboye mu rwego rwo kugaragaza rwa rukundo Kristo abashakaho.

Muri rusange iri torero rifite abatishoboye nibura 125 ariko abagomba guhabwa kuri iyi nkunga ni 350, bivuze ko abandi 225 ari ubuyobozi bw’imirenge ya Rubavu na Gisenyi buzabatanga bugendeye ku byiciro babarizwamo.

Mu Murenge wa Rubavu abazahabwa ibiribwa ni 125 naho muri Gisenyi abazahabwa iyi nkunga ni 100.

Umuyobozi w’Iyi Paruwasi ya Gisenyi mu Itorero ry’Umunazareti, Rev.Dr Simon Pierre Rwaramba yabwiye IYOBOKAMANA ko nawe ari umwe mu bagizweho ingaruka n’iki cyorezo kuko yagarukiye mu nzira ubwo yarimo ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tuzabitanga bigendeye ku mabwiriza, nyuma yo kureba ibibazo byugarije abantu bari basanzwe babeshejweho n’imirimo y’amaboko twumva hari icyo twakora.

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Umunazareti Mpuzamahanga, Paruwasi ya Gisenyi butangaza ko ibi biribwa bamaze kubigura igisigaye ari amabwiriza azatangwa n’ubuyobozi ku bijyanye n’uko byashyikirizw aba baturage batishoboye.

Rev.Dr Simon Pierre avuga ko abakristo b’iri torero bagifite inzara n’inyota yo kwitanga ari nayo mpamvu biteze ko abagenerwabikorwa bashobora kuzagenda biyongera uko iminsi igenda ishira. Icyicaro cy’Itorero ry’Umuzareti mu Karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba Ibiribwa bizashyikirizwa abatishoboye bayagejejwe muri Paruwasi ubu hategerejwe ko babihabwa

Icyorezo cya COVID 19 giterwa na Coronavirusi kiri mu bihangayikishije Isi yose n’u Rwanda muri rusange dore ko kuri ubu abagera kuri 40 aribo bamaze kwandura iki cyorezo mu gihugu hose.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo aho kuri ubu imipaka yose yafunzwe, abantu bose basabwe kuguma mu ngo zabo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye byarafunzwe mu gihe cy’iminsi 14.

Akarere ka Rubavu n’iri torero bagize uyu mutima utabara abatishoboye mu gihe bamwe mubayozi nka Min.Eduard Bampoliki na Min.Olivie Nduhungirehe ndetse n’urwego rwa RGB basabyeko abanyamadini bakwiriye guhumuriza abayoboke babo ndetse abasanzwe batishoboye bagafashwa kubona ifunguro muri iyi minsi itoroshye Leta isaba abanyarwanda kuguma mu miryango yabo.

Ni ibintu abanyarwanda bashishikarizwa kubahiriza mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo kimaze guhitana abasaga 18 571 ku Isi. Itorero ry’Umunazareti Mpuzamahanga, Paruwasi ya Gisenyi

IYOBOKAMANA.COM turakomeza kubakurikiranira iyi nkuru .


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO