Dukurikire kumbuga Nkoranyambaga


Advertisement Banner

Abahanzi bo mw’itorero rya ADEPR barashinja ubuhemu abayoboraga ihuriro ryabo hari icyo basaba ubuyobozi bukuru bw’itorero

Ubwanditsi , 3 months ago

Itorero rya ADEPR ni rimwe mu ma torero afite umubare mwinshi w’abaririmbyi baririmba ku giti cyabo ndetse higeze gushyirwaho ihuriro ryabo ribahuje ryateranaga rimwe mu mwaka rikungurana ibitekerezo gusa ibyaryo byarangiye nk’umuriro w’ibihunda kuko abari bariyoboye nibo barisenye bituma barumuna babo baba nk’intama zitagira umwungeri by’umwihariko ubu bakaba bashinja abari bagize Comitee ibayoboye ubuhemu burimo no kubarira amafaranga babatse bababwirako ari ayo amakarita.

IYOBOKAMANA.COM twaganiriye na bamwe mu bahanzi bo mwi’itorero rya ADEPR batubwira byinshi mu byifuzo byabo bagaruka kukuvuga uburyo babaye intabwa bitewe no gutereranwa n’abari bagize Comite yayoboraga itsinda ryabo ndetse bikanatuma ubuyobozi bukuru bw’itorero nabwo bubatererana kuburyo ntawe ukita kuri iki kiciro barangije bagira icyo bisabira ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR .

Hari kuwa gatanu taliki ya 06 Mata 2019 ubwo ihuriro ry’abahanzi bo mw’itorero rya ADEPR kurwego rw’iguhugu bari bateguye umuhuro ngarukamwaka uhuza abagize itsinda ryabo maze tuhasanga abantu babarirwa ku ntoki batarenze 12 mu bahanzi basaga magana atatu babarizwa mw’itorero rya ADEPR bituma tugirana nabo ikiganiro tubabaza impamvu ituma bagenda bagaragaza gucika intege no gusubira inyuma .


Umuhanzi Ndatimana Olivie (Ndoliva ) yavuze biyinshi ku bibazo biri mw’ihuriro ry’abahanzi

Mu kiganiro IYOBOKAMANA.COM twagiranye n’abahanzi batandukanye mubari bitabiriye iri tisinda buri wese yagiye agaruka ku gahinda aterwa n’ikendera ry’ihuriro ryabo ,bamwe bagaruka kukuvuga ko batereranywe n’abiyita ibifi binini n’ukuvuga abahanzi b’aba Star ndetse n’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR bukaba ngo butakita na gatoya kuri iki kiciro cy’abahanzi .

Umuhanzi Ndatimana Olvie umukristo wo mw’itorero rya ADEPR Nyarugenge aganira na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko ihuriro ry’abahanzi rigenda rikendera kuburyo mu mwaka w’i 2018 iri tsinda ritigeze rihura ngo biturutse ku ntege nkeya z’abari bayoboye iri huriro kurwego rw’igihugu.

Ati:"Imikoranire n’imikorere hagati mu bahanzi bo muri ADEPR muri iyi minsi isa n’idafite uyiyobora kuko abahoze ari abayobozi bacu mu rwego rwo hejuru baradutereranye bitwaje ngo bagezeyo kuko babaye aba Star .

Ndatimana Olvie akiri kuri iyi ngingo yageneye ubutumwa aba bahanzi bavugako bamaze kugafata aho yavuzeko gufata Micro ataribyo bigira umuntu umu Star gusa ahubwo ko kubahwa no guhabwa agaciro ubihabwa n’agaciro k’imirimo myiza ukora.

Ndatimana Olvie (Ndoliva) yavuzeko itsinda ry’abahanzi bo muri ADEPR ribabazwa cyane n’uburyo haba mw’itorero ku nzego zose ntawukita ku muhanzi nyamara bakora ivugabutumwa rikomeye mu mibereho y’itorero .

Ati:"Icyo Dusaba inzego zitandukanye zirimo Abahanzi ,Comite yabo ndetse n’itorero rya ADEPR ati:"Icyo nsaba abahanzi nuko bakomeza gukorera Imana mu kuri no mu mwuka ndetse na Comite yacu amakosa yakoze ikusubiraho tugatahiririza umugozi umwe noneho ubuyobozi bukuru bw’itorero ryacu nabwo ndabusaba ko byibuze bakongera bakadufasha kutwumva kuko turi abana b’itorero kandi tukaba turi intama zidashaka kuzimira.

Yakomeje agira ati :Nubwo bamwe mu bahanzi ba ADEPR babaye ibigumuke bakaba bitwara nabi yewe hakanaboneka n’abandi bagenda batukisha izina ry’Imana mu mico no mu myifatire ndetse bamwe bakiyita inyeshyamba bakabeshya ko babarizwa mw’itorero rya ADEPR kandi babeshya ku buryo usanga ibi bishyira isura mbi ku bahanzi bo muri ADEPR ariko ndagira mbwire abantu ko hakiriho ibihumbi birindwi bitarapfukamira bayari .

Abahanzi bo muri ADEPR bafite ikibazo cyuko Comite yahozeho yabaririye amafaranga:

Ndatimana Olvie yanagarutse ku kibazo kivugwa na bamwe mu bahanzi aho bashinja komite yari iriho ko yabaririye amafaranga aho yavuzeko mu mu mpera z’umwaka w’i 2014 batumiwe n’urwego rwari rushinzwe ivugabutumwa mw’itorero rya ADEPR aho babwirwaga ko buri muhanzi agomba kugira ikarita izajya imuranga noneho buri muntu bamuca amafaranga igihumbi magana atanu(1500Frws) n’amafoto ariko ko kugeza ubu batazi irengero ryayo .


Riberakurora Innocent (Bivamuri uyu mwuga) nawe yagize icyo avuga

Undi muhanzi wagize icyo avuga kuri iyi ngingo ni Riberakurora Innocent (Bivamuri uyu mwuga) wavuzeko we atayatanze ariko abizi ati:"Icyampuza n’umuvugizi wa ADEPR namusaba ko yatwegera akatugira inama nk’umubyeyi tukamubwira ibibazo dufite akatugira inama maze tukarushaho gukora umurimo w’Imana neza ntagitutsi kuwuriho .

Naho Umuhanzi Rutayisire Jean D’amour uzwi kw’izina ry’ubuhanzi rya Biraducanga akaba umukristo wo mw’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga k’umudugudu wa Karambo yavuzeko nawe yatanze amafaranga y’ikarita ariko akaba yarayobowe irengero ryayo ati:"Abayobozi badufashije bakazashyiraho uburyo bwo gukontrora abahanzi wenda bagakorera nk’ikarita iranga umuntu ko ari umuhanzi wo muri ADEPR byateza imbere umurimo w’Imana kuko byaca akajagari k’abagenda biyitirira itorero kandi bagakora ibibi biritukisha .


Umuhanzikazi Ntirushwamaboko Ange Kelly uzwi kw’izina rya Mama Music nawe yagize icyo avuga

Ku ruhande rwa Ntirushwamaboko Ange Kelly uzwi kw’izina rya Mama Music yavuzeko mu ababazwa cyane n’ukuntu bagenzi babo babasiga izina ribi bitewe n’imyitwarire mibi bagira bagenda basebya umurimo w’Imana.Uyu muhanzikazi yasabye ko ubuyobozi bwa ADEPRbwatumiza abahanzi bose bakagirana nabo ikiganiro bakumva ibibazo bafite kandi byatanga umusaruro kuko ntarirarenga.

Pastor Mugabo Venuste uwari umuyobozi w’itsinda ry’abahanzi mu kiganiro aherutse kugirana na IYOBOKAMANA.COM yavuzeko impamvu itsinda ry’abahanzi ryagiye ricika intege aruko batatanye kandi buri wese akaba yibereye muri gahunda ze.


Pastor Mugabo Venuste uwari umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi

Ati:"Urabona bamwe bibereye mu bucuruzi ,abandi bari muri gahunda zabo kandi n’abahanzi bamwe muribo bagenda bakomeza kwitwara nabi kuburyo izo mpamvu zose n’izindi nyinshi arizo zatumye iri huriro risa nirizimiye burundu.

REBA IBIGANIRO TWAGIRANYE NA BAMWE MU BAHANZI BO MURI ADEPR :




Abahanzi batandukanye bo mw’itorero rya ADEPR barifuza impinduka mw’ihuriro ryabo


ANDIKA IGITEKEREZO CYAWE

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

ISHAKIRO